Oya – Turi sosiyete icunga amasoko. Muri ColibrisODM, twereka inganda ntoya zifite ubushobozi buri gupfa ubusa , tukabahuza nabo bakeneye gukoresha ibyuma. Mu buryo bwihariye, Dufasha abakiriya bacu gukoresha igihe neza tubaha ibisubizo by’ibyo bakeneye icyarimwe. Tugena ubuziranenge n’igihe bigomba gukorwa.
Ibibazo bikunze kubaho
Ni wowe ugena igihe bitwara. Uhitamo igihe bimara uhereye ku minsi 3 y’akazi. Uko ufite igihe gihagije, Niko igiciro kiba gito.
Ubuziranenge buri gihe buragenzurwa mu gihe cyo gukorwa. Itsinda ryacu muri ColibrisODM ubwaryo kandi ryisurira abafatanyabikorwa kugirango rigenzure ubuziranenge bw’ibyatumijwe byose – Twemerera kandi abakiriya bacu gusura inganda bakareba uko biri gukorwa.
Kuri ubu ushobora gushaka no gutumiza ibyuma bisaba gukata, kuvuna, gutobora no kubisukura. Wahita ubona ibiciro mu masegonda make winjijemo igishushanyo.
Dukomeje kandi kuvugurura sisitemu yacu kandi n’uburyo bushya buri gushyirwamo. Itsinda ryacu kandi rishobora kugufasha mu bindi bikorwa bijyanye no gutunganya ibyuma nko:
- Kubikora mu buryo buri mekanike (gusya CNC no guhindukira, kurambirana, guhuza, gusya);
- Gusudira (Amarobo n’uburyo busanzwe , laser, MIG/MAG/TIG, Gusudira dukoresheje spot);
- Gukora amatube (Kuyakata, Kuyaheta);
- Kubyitaho ngo bitangirika (Kubirinda ingese, tumbling, kubisiga puderi, amarangi, Kubisiga ibinyabutabire bya molten zinc);
- Kubiteranya;
- Ubujyanama mu gukora ibishushanyo.
Yego – Muri ColibrisODM, Dushobora gukora ingano kuva ku gice kimwe kugeza ku gukora umusaruro uhamye.
Yego rwose – icyangombwa ni uko winjiza amadosiye yawe ya STEP cyangwa DXF muri porogaramu yacu yo kubona ibiciro byihuse. niba udafite igishushanyo – duhamagare tugufatshe ku nama ziri tekinike, bityo itsinda ryacu ryagufasha gutegura igishushanyo cy’ibyo ukeneye no gukora ibishushanyo bya nyuma.
Tubakorera ingano kuva ku kintu kimwe kugeza ku bihumbi. Ku bisubirwamo, ushobora no kutwandikira ukoresheje imeli cyangwa ifishi yo kutwakira.
Nta ngano nto kuri twe. Muri ColibrisODM, Ingano ukeneye ishobora kuva ku kantu kamwe kugeza ku bihumbi. dutewe ishema nuko dushobora gukora ingano nke n’inyinshi ku bakiriya bacu.
Abafatanyabikorwa bacu hafi ya bose bemerewe gukora kand bakurikiza ISO9001 na ISO14001.
Yego rwose – buri gihe dushaka kwagura umuyoboro wacu kurushaho. Kugira ngo ube umufatanyabikorwa wacu, reba ku paji y’abagemura.
Porogaramu yacu y’ibiciro ni ubuntu kuyikoresha kugirango ubone ibiciro kuri interineti. Igiciro ubonye nicyo wishyura kandi nta mafaranga yishyurwa ajyanye no gukoresha serivisi za ColibrisODM!
Niba utanyuzwe n’igiciro, ushobora kuvugisha itsinda ryacu tukavugana ku biciro porogaramu yacu yatanze. Dushaka kugira ngo twemeze neza ko abakiriya bacu bishimiye ibiciro byacu.
Imishinga yawe irarinzwe muri ColibrisODM. Dukoresha uburyo bwo kurinda amakuru kuva ku ntangiriro kugera ku mpera ku mishinga yanyu yose – Ibi bisobanuye ko nta muntu numwe wayibona cyangwa ngo ayigereho. Ariko mu gihe cyose, abakiriya bacu barakangurirwa gukoresha amasezerano y’ibanga (NDA) kugira ngo barinde uburenganzira bwabo ku mutungo bwenge no gukomeza ibanga ry’imikorere yabo. Niba ukeneye NDA mbere yo gutanga icyifuzo, ushobora kutuvugisha.
Porogaramu yacu murandasi iguha amakuru yose ukeneye, Ikemeza ko wabona ibiciro igihe icyo ari cyo cyose ku munsi. Ushobora gutumiza igihe cyose ubishakiye.
Ukeneye amakuru arambuye? Tuvugishe!
Niba hari ikibazo waba ufite kitavuzwe mu gice cy’ibibazo n’ibisubizo, Turagushishikariza kutuvugisha ako kanya. itsinda ryacu ribishinzwe rirahari ngo riguhe ibisubizo n’ubufasha ukeneye. Twandikire natwe turagusubiza tugusobanurira ikibazo ufite.